Search

Hatanzwe ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Ikigo HDI cyatanze ibihembo kubanyamakuru bakoze inkuru zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Kagaba Aphrodis Umuyobozi w’ umuryango nyarwanda  ugamije guteza  imbere ubuzima (HDI) yavuzeko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ko biri mu bikorwa byihariye bakoraho kugirango abene gihugu harimo urubyiruko ndetse n’ abagore babone amakuru  ahagije mu bijyanye no kugira ubuzima bwiza.

kubijyanye n’igikorwa bakoze cyo gutanga ibihembo yavuzeko ubu ari uburyo bwo kugirango babashye gukorana n’itangazamakuru akaba ari muri urwo rwego babasaba gushyira imbaraga mu gukora inkuru zijyanye  n’ubuzima bw’imyororokere, kandi ko ibihembo batanze aru kugirango bashimire abanyamakuru bagize uruhare mu kwandika inkuru zuzuye kandi z’ukuri ku kubijyanye n’ubuzima bw’myororekere.

Abanyamakuru bahembwe ni  Peter Muyombano ukorera flash tv/radio  wahawe 500,000Frws, Umutoni Carine ukorera RBA wahawe  600,000Frws  ndetse na Eric Muvara ukorera Kt radio ari nawe wabaye uwa mbere akaba yegukanye Sheki y’amafaranga ibihumbi  magana inani y’amanyarwanda (800.000frws).

Muvara Eric  wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo wakoze inkuru yo mu Karere ka Rulindo iyo nkuru ikaba yaravugaga ngo: “Rulindo bahangayikishijwe n’abana  batwara  inda bakiri bato” aho ubushakashatsi bwagaragajeko abana bagera ku170 batwaye inda kandi batarageza imyaka y’ubukure.

Muvara wishimiye igihembo yahawe na HDI (health development initiative) yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gukomeza gukora inkuru z’ubuzima bwimyororokere.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyamakuru bakorare I binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, abahagarariye imiryango yindi itegemiye kuri Leta nka Never Again Rwanda, Minisetiri y’ubuzima ndetse na RMC(Rwanda Media Commission)

 

By IRAGENA Liliane

Written by 

AquilaTimes aims to support an Africa Rising and to empower African people by giving access to independent, trustworthy and relevant national, regional and international news, business, culture, sport, sci-tech stories.

Related posts

Leave a Comment